MUZAMENYA UKURI
MUZAMENYA UKURI
Jean Claude SABATO
Gusoma Bibiliya mu mwaka wose-Umunsi 64 Yosuwa 1-4
13 minutes Posted Mar 5, 2022 at 1:00 am.
;9) 1 Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati"Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko." Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
;9) 10 Yosuwa aherako aravuga ati"Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanani n'Abaheti, n'Abahivi n'Abaferizi, n'Abagirugashi n'Abamori n'Abayebusi.
0:00
13:08
Download MP3
Show notes
1 Ubwo Mose umugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
2 "Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n'aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
3 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.
4 Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.
5 Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhana.
6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
8 Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.
9 Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose."
(Yosuwa
2 Umwami w'i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.
3 Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati"Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose."
4 Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati"Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,
5 nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n'ingoga murabafata."
6 Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.
7 Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.
8 Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y'inzu,
9 arababwira ati"Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima,
10 kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye Abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.
11 Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n'umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.
12 None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk'iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy'ukuri
13 yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n'abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe."
14 Abo bagabo baramusubiza bati"Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubura, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby'ukuri."
23 Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose.
24 Baramubwira bati"Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima."
(Yosuwa
11 Nimwitegereze isanduku y'isezerano ry'Uwiteka nyir'isi yose, irababanziriza muri Yorodani.
15 Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy'isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe --
16 amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, ......