Show notes
Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso
cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ni yo mujinya
w’Imana.‖ (Ibyahishuwe
―Ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa.‖ Aha hagaragazwa neza
ubutegetsi aho abaturage bafite ububasha mu gushyiraho amategeko, ibyo bikaba
ari igihamya kidashidikanywaho cy‘uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo
gihugu cyavuzwe mu buhanuzi. Intambara Ikomeye p. 439.1 Intambara ikomeye iki
gitabo gito p. 318.2
Ariko se “igishushanyo cy’inyamaswa” ni iki? Kandi kiremwa gite? Iyo shusho
n‘inyamaswa iremwa na ya nyamaswa y‘amahembe abiri, kandi ikaba isa na yo. Na
none kandi yitwa igishushanyo cyayo. Bityo rero kugira ngo tumenye uko icyo
gishushanyo kimeze ndetse n‘uko cyakozwe, tugomba kubanza kwiga ibiranga
inyamaswa ubwayo - Ubupapa. Intambara Ikomeye p. 439.2 Intambara ikomeye iki
gitabo gito p. 318.3
Igihe itorero rya mbere ryatakazaga ubutungane bwaryo kubwo gutandukira
rikareka ukwiyoroshya kwigishwa n‘ubutumwa bwiza ndetse no kwemera imigenzo
n‘imihango ya gipagani, ryatakaje Mwuka Muziranenge n‘imbaraga y‘Imana; maze
kugira ngo ribashe kugenzura intekerezo z‘abantu, ryashatse gushyigikirwa
n‟ubutegetsi bwa Leta. Ingaruka yabaye kubaho k’ubupapa, ari ryo torero
ryagenzuraga ubutegetsi bw’igihugu kandi rikabukoresha mu gushaka kugera ku
migambi yaryo ariko by’umwihariko mu guhana abahakanaga ububasha
n’amategeko byaryo. Kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zireme
igishushanyo cy‟inyamaswa, ubutegetsi mu by‟idini bugomba kugenga ubwa Leta
kugira ngo ubwo butegetsi bwa Leta nabwo buzakoreshwe n‘itorero mu gusohoza
imigambi yaryo. Intambara Ikomeye p. 439.3 Intambara ikomeye iki gitabo gito p.
318.4
Agasubi ka 461 mu gitabo cy' ibyaduka byo mu minsi y' imperuka- "Mu gihe
amatorero yifashishije imbaraga y‟ubutegetsi bw‟isi ngo ahatire abantu
inshingano y‟idini, yo ubwayo aba yiremyemo igishushanyo cy‟Inyamaswa, kandi
na none, guhatira abantu kuruhuka ku cyumweru (dimanche) muri Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika byaba bihwanye no guhatira abantu kuramya inyamaswa
n‘igishushanyo cyayo.–GC 445, 448, 449 (1911) – TS 482, 486.
“Igishushanyo cy‟iyo nyamaswa cyerekana bwa Buporotesitanti bwahakanye,
buzagira imbaraga igihe amatorero y‘Abaporotesitanti azitabaza ubutegetsi bwa
Leta kugira ngo buyafashe gushimangira inyigisho zayo. Ikimenyetso cy‘inyamaswa
kiracyasobanurwa. Intambara Ikomeye p. 441.3 Intambara ikomeye iki gitabo gito p.
320.2
―Ikiranga inyamaswa cyihariye ari na cyo kiranga igishushanyo cya yo, ni ukwica
amategeko y‟Imana. Umuhanuzi Daniyeli avuga iby‘agahembe gato (ubupapa) muri
aya magambo: ―Azigira inama zo guhindura ibihe n‘amategeko.‖ (Daniyeli
Intambara ikomeye p. 419 Intambara ikomeye iki gitabo gito p.320.4 Ibyaduka byo mu minsi y‘ imperuka isubi ya 841- ―Igihe itorero rya mbere ryari
ryarahindanijwe n‘uko ryari ryaretse kwiyoroshya k‘ubutumwa bwiza maze rikemera
imihango n‘imigenzo ya gipagani, ryazimije Umwuka n‘imbaraga by‘Imana, maze
kugira ngo rigenzure imitimanama y‘abantu, ryishakira gushyigikirwa n‘ubutegetsi
bw‘isi. Inkurikizi yabaye Ubupapa, ni ukuvuga itorero ryagenzuraga ubutegetsi
bwa Leta, kandi ryanabukoreshaga rigira ngo rigere ku migambi yaryo bwite,
by‟umwihariko mu guhagarika “icyo bitaga ubuhakanyi‖. Kugira ngo Leta Zunze Ubumwe z‟Amerika zireme igishushanyo cy‟inyamaswa, ubutegetsi bw‟idini
bugomba kugenzura neza guverinoma y‟isi ku buryo ubutegetsi bwa Leta bwongera
gukoreshwa n‘idini kugira ngo risohoze imigambi yaryo bwite…
Ibyaduka byo mu minsi y‘ imperuka isubi ya 842- ―Igishushanyo cy‟inyamaswa‖
gisobanura Ubuprotestanti bwahakanye buzakuza amajyambere mu gihe amatorero
ya giprotestanti azashakisha ubufasha bw‘imbaraga za Leta kugira ngo bahatire
abantu inyigisho z‘ayo matorero. –GC 443, 445 (1911) –TS 480, 482

