MUZAMENYA UKURI
MUZAMENYA UKURI
Jean Claude SABATO
Isi y' amarira
13 minutes Posted Jan 19, 2021 at 11:32 am.
), ibihe birasimburanwa, hari "Igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina.
)
0:00
13:59
Download MP3
Show notes
Turi mu isi yuzuye amarira. Kurira nibwo buzima ikiremwamuntu kiga mbere y' ibindi byose iyo tukigera ku isi. Ndetse rimwe n' arimwe iyo tutarize tukivuka ntampundu zivuzwa ngo keretse turize. Niyo mpamvu bene urwo ruhinja bashobora kurukubita agashyi ngo rurire, nuko kurira kw' icyo kiremwa gishya bikaba ibyishimo by' abandi impundu zikavuzwa. Mu bwana turizwa no uko twimwe ibikinisho byacu, mu busore tukarizwa n' uko abo dukundana batwanze, mu bukure bwacu tukarizwa no kuba ku isanduku irimo umurambo w' uwawe wakunda ugiye, mbese turi mu isi y' amarira gusa. "Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga".
(Zaburi
(Umubwiriza