Ijambo ry'Imana
Ijambo ry'Imana
Pastor Z
Ubwenge Imana Itanga
1 minutes Posted Nov 13, 2018 at 1:37 pm.
0:00
1:58
Download MP3
Show notes
Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri
Imigani 4:
3Nabereye data umwana,
Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.
4Yaranyigishaga akambwira ati
“Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe,
Witondere amategeko yanjye,
Ubone kubaho.
5Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga,
Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.
6Ntubureke buzakurinda,
Ubukunde buzagukiza.
7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi,
Nuko rero shaka ubwenge,
Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.